Abafashamyumvire mu buhinzi barasabwa gukora batikoresheje
Hashize imyaka 6 umushinga wa PAIRB ukoreraga mu Rwanda no mu Burundi. Ibikorwa byawo byatangiye mu gihugu cy’u Rwanda mu w’2011, bizasoza taliki 31/12/2016.
Mu Karere ka Bugesera taliki 29/12/2016; abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi bamuritse ibyo bagezeho muri iyi myaka 6 ishize. Ibyo bikorwa baterwamo inkunga n’umushinga PAIRB , ni imirimo yo gutezimbere ibikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Bugesera. Icyo gikorwa cyahujwe n’umuhango wo gucutsa abahinzi bari basanzwe bafashwa mu bikorwa byo kuvomerera imyaka ndetse no kubaka ibindi bikorwa remezo mu cyaro.
Umushinga PAIRB watangiye hatunganywa igishanga cya Rurambi gihuriweho n’imirenge ya Gashora , Ririma, Mwogo ubu gihingwamo umuceri; ushoje imirimo hiyongeyeho hegitari 750 z’igishanga cya Gashora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Jean Claude Kayisinga akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abo bafashamyumvire gukora batikoresheje. Yavuze ati: “ Mu rwego rwo gushaka amadevize hegitari 250 ziteganyirijwe guhingwamo imbuto n’imboga zizoherezwa mu mahanga”. Yongeyeho ko imiryango yahawe igishanga ari 1571. Ati: “ kandi hari abandi basigaye batabonye imirima”. Bivuze ko utazabyaza imusaruro uwo murima azawamburwa ugahabwa undi.
Kugirango hatazagira igikorwa gihungabanywa no guhagarika imirimo k’umushinga PAIRB Karengera Sylvestre uhagarariye abafashamyumvire mu buhinzi bw’imyumbati wavuze mu izina rya bagenzibe yemeza ko biteguye gukomeza ibikorwa bakoraga. Ati: “Mu rwego rwo kwitegura gukomeza ibikorwa hamaze kujyaho amatsinda 122 azakurikirana ibikorwa PAIRB yakoraga”.
Mu rwego rwo gutera umwete abafashamyumvire bahize abandi umushinga PAIRB yahembye abantu 3 ba buri bwoko bw’igihingwa (imyumbati, urutoki, ibigori, umuceri, imbuto, ubworozi). Abo bahinzi bahawe ibikoresho binyuranye byifashishwa mu buhinzi harimo ingorofani, ibitiyo, amasuka, n’ibindi.
Buri mufashamyumvire yahawe certificat y’ishimwe kubwo imirimo myiza yagaragaje muri iyi myaka 6 bamaze bakorana n’umushinga PAIRB.
Mukantare Jacqueline