ABADEPITE BASUYE TTC NYAMATA BASHISHIKARIZA URUBYIRUKO KWIRINDA INGESO MBI NO KWITABIRA SERIVISI Z’UBUZIMA BW’IMYOROROKERE

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Hon. Uwamariya Odette na Hon. Izere Ingrid Marie Parfaite, bari kumwe na Visi Meya w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Yvette Imanishimwe, basuye Ikigo cy’Ishuri cya TTC Nyamata bagiranye ibiganiro n’urubyiruko bigamije kubakangurira kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kugira imyitwarire iboneye.

Ni mu ruzinduko abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP); Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza y’Abaturage n’Itermabere (RPRPD) bagiriraga mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Itegeko no 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango hamwe n’ubukangurambaga mu rubyiruko ku kwitabira serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitateganyijwe  

Mu butumwa bwe, Hon. Uwamariya Odette yasabye urubyiruko kwirinda ibishuko bishobora kubashora mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge, abasaba kandi gukunda kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo bamenye amakuru abafasha kwirinda ibishobora kubahungabanyiriza ejo hazaza.

Na ho Hon. Izere Ingrid Marie Parfaite yibukije urubyiruko ko rugomba kumenya uburenganzira bwarwo, cyane cyane ubwo guhabwa ubutabera mu gihe ruhuye n’ihohoterwa cyangwa rubonye uruhungabanye. Yabasabye gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ubutabera bukorere igihe kandi burinde abandi kugirwaho ingaruka.

Nyuma y’ibi biganiro, iri tsinda ryasuye ahari kubakwa Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamata – Imbuto Hub, giherereye mu Murenge wa Nyamata. Basobanuriwe ibice bigize iki kigo kizatangirwamo serivisi zitandukanye zigamije gufasha urubyiruko, zirimo kwiyungura ubumenyi, gukina no kwidagadura, siporo, ndetse n’ubujyanama ku buzima bw’imyororokere.

Visi Meya Yvette Imanishimwe yashimiye Abadepite ku ruhare bagira mu gukangurira urubyiruko kugira indangagaciro zubaka igihugu, ashimangira ko Akarere ka Bugesera kazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere ibikorwa bigamije kwita ku rubyiruko no kururinda ibishobora kuruhungabanya.

Mu minsi ibiri iri tsinda rimaze mu Karere ka Bugesera ryasuye Ibitaro bya Nyamata mu rwego rwo kureba imikorere n’imitangire ya serivisi za Isange One Stop Center, baganiriye n’abaturage b’Akagari ka Mbyo mu rwego rwo kubakangurira kumenya itegeko No 7/2024 rigenga umuryango rinasura abakobwa batewe inda imburagihe mu rwego rwo kubashishikariza kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda kongera kugwa mu ngeso z’ubusambanyi.