Abadepite basanze nta kibazo gishya ku ubuyobozi bw’Akarere

Abadepite basanze nta kibazo gishya ku ubuyobozi bw’Akarere Abadepite bakoreye mu karere ka Bugesera mu gihe cy’icyumweru basanze nta kibazo gishya kitabonerwa igisubizo n’ubuyobozi bw’Akarere. Intumwa za Rubanda 10 ziyobowe na Honorable Nkusi Juvenal zasuye Akarere ka Bugesera guhera taliki ya 14/9/2016. Urwo ruzinduko rwashojwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 20/9/2016 basuye utugari twose 72 tugize Akarere ka Bugesera. Nk’uko Intumwa zarubanda zibivuga; ikigaragara, ni uko abaturage batamenya gahunda zibakorerwa. Bahurije ku cyuho kigaragara mu kwegereza abaturage ubuyobozi. Ikindi gishamikiye kuri icyo cyuho ni ibyiciro byihariye by’abaturage by’umwihariko ku bafite ubumuga bw’ingingo, n’ibindi. Aburenganzira baba bafite ntabwo babusobanukirwa. Intumwa za rubanda basabye abayobozi kudatererena abaturage bakababa hafi. Impamvu ni uko basanze hari abaturage batitabira gahunda za Leta, imyumvire iri hasi, bikabaviramo ko ibibazo bafite bitamenyekana ngo bahabwe ubufasha nk’uko intumwa za Rubanda zikomeza zibivuga. Urugero batanze ni aho abaturage bazi ko hari inkunga y’amafaranga ya VUP agenewe abarengeje imyaka 65 batitaye ko bafite indi nyunganizi mu mibereho yabo. Abadepite bavuga kandi ko babonye ko hari abaturage basuzugura inama bagirwa n’ubuyobozi. Mu Karere ka Bugesera Intumwa za Rubanda zasanze hari ibibazo by’ubuharike ndetse n’abantu bashakanye n’abarundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikabaviramo kutabona ibigenerwa abanyarwanda. Basoza basabye ubuyobozi bw’Akarere kwigisha amategeko abaturage cyane ku yarebana n’umuryango ndetse n’arebana n’ubwenegihugu kugirango bamenye uburenganzira bafite aho bugarukira. Mukantare Jacqueline