ABADEPITE BAGIRIYE URUZINDUKO MU KARERE KA BUGESERA RUGAMIJE KUGENZURA IMITANGIRE YA SERIVISI MU NZEGO Z’IBANZE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yakiriye Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bayobowe na Nizeyimana Pie, bari mu ruzinduko rw’iminsi irimdwi mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gusura abaturage muri gahunda yo kugenzura imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze mu turere.

Iki gikorwa cyo gusura Akarere ka Bugesera cyatangiye tariki 28 Gicurasi 2025, kikazakomeza baganira n’abaturage bo mu mirenge itandukanye aho bazasoza uruzinduko rwabo tariki 04 Kamena 2025, bakazasura ahatangirwa serivisi ku rwego rw'Umurenge, harimo serivisi z'ubutaka n'imyubakire, ibiro bishinzwe irangamimerere na serivisi zitangirwa mu ikoranabuhanga rya Irembo.

Yakira itsinda ry’abadepite, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye iri tsinda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kubafasha kwiteza imbere.

Depite Hon. Nizeyimana Pie, yavuze ko uru ruzinduko bajemo mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi mu gihugu, rugamije gukurikirana gahunda n’ibikorwa bigamije impinduka nziza by’umwihariko mu mitangire ya serivisi mu byiciro bitandukanye.

Yagize ati: “Izi ngendo rusange mu Turere zigamije gukurikirana gahunda n’ibikorwa bigamije impinduka nziza mu nkingi y’imiyoborere, by’umwihariko mu mitangire ya serivisi mu byiciro birimo; kureba uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu mitangire ya serivisi zinyuranye za Leta muri rusange, imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze by’umwihariko: serivisi z’ubutaka n’imyubakire, serivisi z’irangamimerere n’izerekeye irangizwa ry’imanza zaciwe burundu no kureba muri rusange ibyerekeye ubuhuza n’ubufasha mu by’amategeko.”

Nizeyimana Pie yongeyeho kandi ko bazanareba: “uruhare rw’inteko z’abaturage n’izindi gahunda [forums] zikoreshwa mu gukemura ibibazo by’abaturage.”

Abadepite mu Nteko Inshinga Amategeko bazasura imirenge itandukanye baganire n’abaturage ku ngingo zirimo; ubumwe n’ubudaheranwa, gukemura ibubazo by’amakimbirane, imitangire ya serivisi ndetse n’inshingano mboneragihugu abanyarwanda basangiye mu iterambere ry’igihugu.