ABABYEYI BASABWE KWITEGURA NEZA ITANGIRA RY’AMASHURI NO KUZOHEREZA ABANA KU GIHE

Mu Murenge wa Rweru, mu Kagari ka Nkanga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025 habereye inteko y’abaturage igamije kuganira ku ngingo zitandukanye za Leta zirimo umutekano, gahunda y’ihinga 2026A, itangira ry’amashuri ndetse no gukemura ibibazo by’abaturage.

Iyi nteko yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique, aho yasabye ababyeyi kwitegura neza itangira ry’amashuri no gushakira abana ibikoresho byose by’ishuri kugira ngo bazabashe kwiga neza ntakigoye.

Yashimangiye ko kwita ku burere n’uburezi bw’abana ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu, anibutsa abaturage kwitabira gahunda zose za Leta no gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wabo n’uw’igihugu muri rusange.

Abaturage bo mu Murenge wa Rweru bavuze ko biteguye neza itangira ry'umwaka w'amashuri 2025-2026 ndetse ubu batangiye no gushakira abana babo ibikoresho by'ishuri ndetse n'amaaranga y'ishuri kugira ngo bazagerere ku mashuri igihe.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze tariki ya 25 Kanama 2025, itangaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025-2026 kizatangira tariki ya 8 Nzeri 2025. Ni mu gihe abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazatangira kugenda yariki ya 05 Nzeri 2025.