ABABYEYI BASABWE GUKORESHA NEZA INYUNGANIRAMIRIRE MU KURWANYA IGWINGIRA N’IMIRIRE MIBI Y’ABANA BATO.

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, ku bufatanye n'Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), mu karere ka Bugesera, hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana bato, ababyeyi basabwa gukoresha neza inyunguniramirire.

Ibi babisabwe mu bukangurambaga bwabereye mu Murenge wa Gahora, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Bugesera, Kemirembe Ruth, yasabye abaturage kwita ku mwana mu minsi 1000 ya mbere, kwihatira guhinga ibiti by’imbuto ziribwa no kugira umurima w’igikoni, kugira ngo babashe kubonera abana indyo yuzuye.

Yagize ati: ” Dufatanye kurwanya imirire mibi mu bana bacu kuko nibo mizero yacu n’ahazaza heza h’igihugu. Babyeyi twite ku minsi 1000 ya mbere yo kwita ku mwana kandi twitabire gahunda yo guhinga ibiti by’imbuto ziribwa no kugira umurima w’igikoni kugira ngo bidufashe kubona imboga zidufasha kunganira imirire myiza y’abana bacu.”

Kemirembe yasabye abaturage kwirinda kugurisha umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mbere yo guhaza umuryango.

Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Machara Faustin, yabukije ababyeyi bahabwa inyunganiramirire zigenewe gukura abana mu mirire mibi ko bitemewe kuzigurisha abasaba kuziha abana nkuko bikwiye.

Muchara Faustin yasabye ababyeyi kwimakaza umuco w’isuku mu ngo no kujya babyarira kwa muganga ndetse no gukurikirana neza imikururire y’abana babagaburira indyo yuzuye kandi ifite intungamubiri zirimo iz’ubuka umubiri, izirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga.

Ati:”Babyeyi duhe abana neza inyunganiramirire duhabwa kandi twirinde kuzigurisha cyangwa kuziha abo zitagenewe kuko ari byo bizadufasha kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Isuku ni ngombwa mu buzima, tuyiteho mu gihe tugiye kunsa abana ndetse tunabategurira amafunguro. Buri mubyeyi wese kandi arasabwa kwipimisha inshuro umunani kuva akimara kumenya ko yasamye kugeza abyaye.”

Muri ubu bukangurambaga binyuze mu ikinamico abaturage bakanguriwe kugira umuco wo kwita ku muryango, kugaburira abana indyo yuzuye, kuboneza urubyaro no kujyana abana mu ngo mbonezamikurire y'abana bato.

Inzobere mu mikurire y’abana zivuga ko umubyeyi igihe atwite ndetse no mu gihe umwana avutse indyo yuzuye mu kurwanya imirire mibi igomba kwitabwaho; igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara, kandi ko idasaba ibintu bihambaye.

Umwana wabonye indyo yuzuye akura neza mu bwenge no mu gihagararo akazabasha kwiteza imbere akanateza imbere igihugu.