ABABYEYI BAKANGURIWE GUSHYIRA IMBARAGA MU BUREZI BW’ABANA

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yashimangiye ko iterambere u Rwanda ruri kugeraho rishingiye ku ikoranabuhanga risaba ko ababyeyi bashyira imbaraga mu burezi bw’abana babo kugira ngo bazabashe kububyaza umusaruro.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINICT, Iradukunda Yves, ku wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Bugesera, by’umwihariko abo mu Murenge wa Mwogo, mu muganda rusange usoza ukwezi.

Yashishikarije ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo agaragaza amahirwe y’iterambere ari mu Karere ka Bugesera arimo n’ikibuga cy’indege, ashimangira ko kuyabyaza umusaruro bisaba gutegura abana binyuze mu burezi bufite ireme.

Yagize ati: “Abana bacu bagomba kwiga bakagira ubumenyi, bakazatera imbere kugira ngo ibikorwa byose birimo biraza bizababere imbarutso yo gutera imbere no kugera ku bindi byiza birenze n’ibyo tubona uyu munsi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, na we yashimangiye ko ubufatanye bw’ababyeyi ari ingenzi mu guteza imbere uburezi, by’umwihariko binyuze mu gutanga umusanzu w’ifunguro rya saa sita ku mashuri.

Ati: “Mu rwego rwo kwita ku burezi bw’abana bacu kugira ngo babashe kwiga ngo bazagirire akamaro Igihugu, imiryango yabo ndetse na bo ubwabo, ni gombwa ko tubashyigikira muri urwo rugendo rwo kwiga bakamenya, twese tugafasha abana bacu bari ku mashuri kubona ifunguro rya ku manywa kugira ngo bige neza.”

Umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Mwogo waranzwe n’ibikorwa byo gusana imihanda, gusibura inzira z’amazi no gusukura ahantu hahurira abantu benshi.