Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URUBYIRUKO RWA BUGESERA RWUBAKIYE INZU IMIRYANGO UMUNANI ZIFITE AGACIRO KA MILIYONI ZISAGA 200 FRW

Urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rwatangaje ko mu myaka ine rumaze kubakira inzu imiryango umunani irimo iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’indi itishoboye, binyuze muri gahunda rwise “Urubyiruko turashima, zifite agaciro ka miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byagarutsweho ku wa 9 Ukwakira 2026, ubwo urubyiruko uru rwashyikirizaga inzu ebyiri imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyari kibaye ku nshuro ya kane.

Izi nzu zubatswe mu Murenge wa Musenyi ku mafaranga arenga miliyoni 30 Frw yakusanyijwe n’urubyiruko. Uretse amacumbi, iyo miryango yahawe ibigega by’amazi, inka n’ibikoresho byo mu nzu birimo ibitanda, intebe na matela.

Mukamana Jeannette wubakiwe inzu, yavuze ko yari asanzwe akodesha inzu yo kubamo hamwe n’abana be bane. Yashimye urubyiruko rwamwubakiye inzu, rukamuha inka n’ikigega cy’amazi, avuga ko azabifata neza kandi na we akazagira uruhare mu gufasha abandi.

Ati: “Icyo nizeza Leta ni uko iyo nzu bampaye nzayifata neza. Iyo nka na yo nzayitaho ku buryo hari undi nanjye nzafasha. Urubyiruko rwacu dufite uyu munsi rufite urukundo no gufasha abatishoboye. Tuzakomeza na twe kubaba hafi no guharanira ko ibyo baduhaye tubifata neza.”

Wihogora Christine, utuye mu Mudugudu wa Cyeza, Akagari ka Musenyi, yavuze ko yari amaze igihe kinini adafite aho aba, akaba yari acumbikiwe na bagenzi be. Yashimye urubyiruko rwamwubakiye inzu rukamuha n’inka, avuga ko bizamufasha gutangira urugendo rushya rwo kwiteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yavuze ko iyi gahunda imaze gufasha imiryango umunani, irimo itandatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’indi ibiri y’abaturage batishoboye.

Yasobanuye ko ibikorwa byakorewe iyo miryango bifite agaciro ka miliyoni zisaga 200 Frw, bikaba birimo kububakira inzu, kubaha amatafari ahiye, inka, ibikoresho byo mu nzu n’ibibanza izo nzu zubatsemo.

Yavuze ko iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gushimira Umukuru w’Igihugu, hashingiwe ku iterambere urubyiruko ruvuga ko rumaze kugeraho mu bukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’indangagaciro rutozwa.

Ati: “Twatangiye twubakira abatishoboye kugira ngo umuntu umwe cyangwa babiri babeho neza binyuze mu mbaraga zacu nk’urubyiruko. Ubu turashima ko tumaze gutuza imiryango umunani, tukanayiha inka n’ibindi byinshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye urubyiruko ku ruhare rugira mu gukemura ibibazo by’abaturage, by’umwihariko abatishoboye.

Yagize ati: “Mu mateka yacu tuzi ko hari urubyiruko rwayobowe nabi rugasenya, ariko urw’uyu munsi rurubakira abantu. Icyo cyonyine kirahagije. N’iyo utakubaka ariko ukirinda gusenya birahagije, ariko urwacu ntirwirinda gusa ahubwo rurazana ibisubizo: rurubakira abantu amacumbi. Ibyo ubwabyo bigaragaza ko bageze aheza.”

Gahunda ya “Urubyiruko turashima” ni imwe mu bikorwa urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rukora mu rwego rwo gufasha abatishoboye, guteza imbere ubumwe n’urukundo no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye urubyiruko ku ruhare rugira mu gukemura ibibazo by’abaturage

 

 

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal, yavuze ko iyi gahunda imaze gufasha imiryango umunani.