Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

URUBYIRUKO 158 RWAHAWE IMPAMYABUSHOBOZI N’IBIKORESHO BYO GUTANGIRA KWIHANGIRA IMIRIMO

Urubyiruko 158 rwo mu Karere ka Bugesera rwarangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro rwamaze amezi atandatu rwiga muri Marcegaglia VTC, ruhabwa impamyabushobozi n’ibikoresho byo gutangira imirimo.

Ibirori byabereye mu Murenge wa Rilima ku wa Kane, tariki ya 15 Nyakanga 2026, byahuriranye no kwizihiza imyaka 10 iki kigo kimaze gikorera mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye abanyeshuri basoje kwiga imyuga kwihangira imirimo. 

Yagize ati: "Ntimugatinye guhera ku bikorwa bito. Igikorwa gito cyateguwe, gifite icyerekezo kandi kirangwa n'ubunyamwuga, gishobora gukura kikavamo umushinga ukomeye uha akazi nyirawo n'abandi."

Mutabaziyashimiye uruhare rwa Marcegaglia VTC mu guteza imbere urubyiruko no kubafasha kwiga imyuga izabafasha kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati: "Kwiga imyuga n’ubumenyingiro si amahitamo asanzwe gusa, ahubwo ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye."

Umuyobozi Mukuru wa Fondazione Marcegaglia Onlus mu Rwanda, Rwagaju Desire, yavuze ko kwiga imyuga ari kimwe mu bisubizo bifasha urubyiruko kwiteza imbere no kubona amahirwe ku isoko ry’umurimo muri iki gihe, ibyo bigatuma n’Igihugu gitera imbere.

Yagize ati: “Abanyeshuri basoje banahawe ibikoresho bizabafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe muri iki kigo, birimo imashini zidoda, imashini zisudira ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu myuga itandukanye.”

Nibishaka Telesphore ari mu rubyiruko rwize gusudira akaba yahawe n’ibikoresho bizamufasha gutangira akazi, avuga ko yizeye ko azabona imikorere myiza bitewe n’ubumenyi akuye muri iri shuri.

Ati: “Nkurikije ubumenyi twahawe mu mezi atandatu twiga gusudira, nizeye ko nzashobora gukora neza akazi k’ibyo nize. Ikiruseho kandi baduhaye ibikoresho n’igishoro cyo dutangira kwikorera.”

Rutagambwa Geoffrey, Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB), yavuze ko amasomo y’imyuga agira uruhare mu kugabanya ubushomeri ngo kuko abayarangije babona akazi vuba kubera ko baba bafite ubumenyi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati: “Abanyarwanda bagira ubwo bumenyi, bikagabanya umubare munini wo gukoresha abanyamahanga, kandi natwe ako kazi tugakeneye.”

Marcegaglia VTC yigisha imyuga irimo gusudira, kudoda, kubaka, gutunganya ubwiza n’imisatsi, guteka n’indi. 

Kugeza ubu, imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abantu barenga 1,271, muri bo 278 bihangiye imirimo.