UMUGANURA: MU KARERE KA BUGESERA WARANZWE NO KWISHIMIRA UMUSARURO, GUSANGIRA NO GUKOMEZA UBUMWE BW’ABANYARWANDA
Mu Karere ka Bugesera hizihijwe Umuganura, ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.” Ibirori byabereye ku rwego rw’Akarere byaranzwe no kuzirikana umurage w’Abanyarwanda, gusabana, kwishimira umusaruro, ndetse no gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ibirori by’Umuganura byitabiriwe n’Umuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, inzego z’umutekano, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage, bibera mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Gatanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhuha, Uwamugira Martha, yavuze ko Umuganura ari umuco Nyarwanda wihariye wibutsa Abanyarwanda gushimira ibyo bagezeho, gusangira umusaruro no kongera gutekereza ku byo bagomba gukora kugira ngo ejo hazaza harusheho kuba heza.
Yagize ati: “Uyu munsi si uwo kureba gusa ibyo twagezeho, ahubwo ni umwanya wo kwishimira ibyagezweho, gushimira uruhare rwa buri wese no kongera kwiyemeza gukora ibikorwa biteza imbere imiryango yacu. Iterambere rirambye rishingira ku ruhare rwa buri muturage.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibutsa Abanyarwanda ko ubumwe ari bwo shingiro ry’Igihugu, naho kwigira akaba ari yo nzira y’iterambere rirambye ridashingiye ku nkunga zituruka hanze.
Yagize ati: “Umuganura ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukibuka ko abasokuru bacu basangiraga umusaruro nk’ikimenyetso cy’ubumwe. Uyu munsi uratwibutsa gukomeza gusigasira indangagaciro z’umuco Nyarwanda zirimo gukunda Igihugu, gukora umurimo unoze, gufashanya, gutabarana no gusabana.”
Umuganura mu Karere Bugesera wabaye umwanya wo gusigasira umuco Nyarwanda, kwishimira umusaruro w’ibyagezweho, gusangira, gukomeza ubumwe no kwiyemeza gukorera hamwe mu rugendo rwo kwigira.
Kuri uyu munsi kandi, Ubuyobozi bw’Akarere bworoje abaturage batishoboye ndetse bunagenera ibiribwa abaturage batahiriwe n’ikirere bakarumbya imyaka yabo.





Umuganura waranzwe no kuroza inka imiryango itishoboye

