MUTWARA EZRA GAHIGA YATOREWE KUYOBORA AKARERE KA BUGESERA
Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, muri manda y’imyaka itandu (5), avuga ko kujya inama no kumva ibyifuzo n’ibiterekerezo by’abaturage ari byo ashyize imbere mu cyerekezo cy’iterambere ry’Akarere no kurushaho kuzamura imbireho myiza y’abagatuye.
Ni amaatora yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2026, abera mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Maranyundo.
Muri aya matora kandi, Mpayimana Protais yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, naho Tusiime Mukandori Grace atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Nyuma yo gutorwa, Umuyobozi w'Akarere Mutwara Ezra Gahiga yagize ati: “Hari ibyo twabijeje twiyamamaza, ubu rero harageze ko dutangira gushyira mu bikorwa. Aka Karere ka Bugesera gafite imishinga minini minini, cyane ko ubu ari irembo ry’u Rwanda. Hari ikibuga mpuzamaganga kiri kubakwa kigiye kurangira, hari uyu mushinga wa Formila 1; ibyo byose ni imishinga minini ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere bizaza. Aho birimo biza hari iterambere rihakenewe, kandi ni iterambere ritirukana abaturage ahubwo ribazamura bakazamukana naryo.”
Mutwara Ezra Gahiga kandi yashimiye inteko itora, avuga ko we n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere batoranywe bagiye gutangira gushyira mu bikorwa ibyo babijeje biyamamaza.
Ku rundi ruhande, Munyazikwiye Faustin yongeye gutorerwa kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera. Duhuze Remy Norbert yatorewe kuba Visi Perezida, naho Umutoni Solange atorerwa kuba Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'Akarere.
Mutwara Ezra asimbuye Mutabazi Richard wari umaze manda ebyiri muri izo nshingano.
Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera
Mpayimana Protais yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu
Tusiime Mukandori Grace atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.