MEYA MUTABAZI YASABYE ABABYEYI N’ABAKURU GUFASHA URUBYIRUKO KWIRINDA INZOGA N’IBIYOBYABWENGE
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasabye ababyeyi, abakuru n’abagize umuryango muri rusange kugira uruhare mu kuyobora urubyiruko mu nzira ibarinda kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, avuga ko ari kimwe mu byafasha kubaka Igihugu gifite abaturage bafite ubuzima bwiza, indangagaciro n’icyerekezo cyiza.
Mu biganiro bitandukanye bigamije gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ku bufatanye n’izindi nzego, bukomeza gukangurira urubyiruko kwirinda ibi bikorwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo, imyigire, imibanire n’iterambere ryabo.
Ni muri urwo rwego kandi Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’ibiganiro nyunguranabitekerezo mu muryango mugari ku rwego rw’uturere, bigamije guhangana n’ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge bikomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko, ndetse bikagira n’ingaruka ku mibanire y’imiryango.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’urubyiruko, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yarusabye gufata umwanzuro wo kwirinda inzoga no kwibanda ku bikorwa byubaka ubuzima n’ejo hazaza harwo.
Ati: “Nk’abakuru tugomba gufata icyemezo kugira ngo turengere rwa rubyiruko. N’iyo twavuga ngo ni inzoga zemewe, ubusinzi si wane! Inzoga si nziza. Niba hari abakuze banywa inzoga, banywe mu rugero, ariko nk’abakiri bato, rwose nabagira inama yo kuzihorera; uretse no kunywa ibyuma, n’izisanzwe mubishoboye muzireke, nta kindi zongeraho.”
Mayor Mutabazi kandi yashimangiye ko kugira ngo urubyiruko rugire ejo hazaza heza, rukwiye gushyira imbaraga mu mashuri, mu mirimo ibyara inyungu, mu kwihangira imirimo no mu bindi bikorwa bibafasha guteza imbere impano n’ubushobozi bafite, aho kwishora mu bikorwa bishobora kubangamira ubuzima n’iterambere ryabo.
Gahunda yo gukangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwirinda no kwamaganira kure ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ikomeje gukorwa mu gihugu hose ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.
Umutoniwase Denyse wo mu Murenge wa Nyamata, na we ashishikariza urubyiruko rugenzi rwe kutishora mu biyobyabwenge, ati:“Ndashishikariza urubyiruko kutishora mu biyobyabwenge cyane cyane ko bidutera n’indwara z’umubiri turetse n’ibindi bituyobyamo ubwenge ariko binadutera n’ibindi bibazo by’umubiri.”
Ibi biganiro bihuriza hamwe inzego za Leta, abayobozi b’inzego z’ibanze, ababyeyi, urubyiruko n’abaturage muri rusange, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo by’inzoga n’ibiyobyabwenge, no gushimangira uruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango utekanye kandi ufite ubuzima bwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bukomeza gusaba ababyeyi n’abakuru kuba hafi y’urubyiruko, kuruganiriza, kurugira inama no kurufasha kwirinda ibishobora kubangamira ubuzima n’iterambere ryarwo, kugira ngo rukure rufite indangagaciro, ubumenyi n’ubushobozi bwo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.


