Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BASABWE KUGIRA URUHARE MU KWIMAKAZA IHAME RY’UBURINGANIRE

Akarere ka Bugesera katangije ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, aho abaturage basabwe kugira uruhare mu gushaka ibisubizo byatuma uburinganire burushaho kuba umuco mu miryango Nyarwanda.

Iki cyumweru cyatangijwe ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, mu Murenge wa Rweru, mu Kagari ka Kintambwe, n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette.

Visi Meya Imanishimwe yavuze ko uburinganire ari inshingano ya buri wese, bukaba bushingiye ku guha abagore n’abagabo, abakobwa n’abahungu, amahirwe angana mu burezi, mu kazi, mu gufata ibyemezo no mu bikorwa by’iterambere.

Ati: “Mu rwego rwo kwimakaza uburinganire, turasabwa kurwanya imyumvire n’imigenzereze ibangamira umwe muri bo, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere.”

Yasabye abaturage kurwanya imyumvire n’imigenzereze ibangamira uburinganire, gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imiryango.

Muri iki cyumweru, Akarere ka Bugesera kateganyije ibikorwa birimo ubukangurambaga mu mugoroba w’imiryango, gukumira inda zitifuzwa, gusezeranya imiryango mu buryo bwemewe n’amategeko, kwandika abana batanditswe mu bitabo by’irangamimerere, kurwanya imirire mibi no kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye ndetse no kunoza isuku.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru mu Karere ka Bugesera iragira iti: “Ihame ry'uburinganire, inkingi y'umuryango ushoboye kandi utekanye.”