Ubworozi

UBWOROZI MU KARERE KA BUGESERA

Akarere ka Bugesera ni Akarere kabereye ubworozi cyane ubw'amatungo maremare, ndetse n'amatungo magufi. Mu karere ka Bugesera hari n'ubworozi bw'amafi 

Ubworozi bw'inka

Hifashishijwe gahunda ya girinka mu nyarwanda buri muturage ubyifuza kandi ubishoboye agomba korora Inka.  Mu karere ka Bugesera inka zororerwa mu biraro.

umusaruro ukomoka ku bworozi ujyanwa mu makusanyirizo y'amata 3 imwe iri mu mu murenge wa Ruhuha, ahandi hakusanyirizwa amata ni mu murenge wa Mayange, no mu Murenge wa Nyamata.

Ubworozi bw'amatungo magufi

Mu karere ka Bugesera abaturage bafaswa ku nzego zitandukanye z'ubuyobozi kugira ngo bateze imbere imibereho yabo ndetse n'iyi imiryango batunze. Ni muri urwo rwego imiryango nterankunga igenda yunganira Akarere itanga amatungo magufi

 Ubworozi bw'amafi

Aborozi b'amafi bibumbiye muri zakoperative zikora uburobyi. Amafi yabonetse ajyanwa ku masoko anyuranye harimo n'umujyi wa Kigali.