INITE Y'IMIBEREHO MYIZA

Imibereho myiza ihagarariwe n'umuyobozi wa inite bafasha abaturage bagana akarere ku birebana n'inkunga n'ubundi bufasha buhabwa abatishoboye harimo VUP, inkunga y'ingoboka ihabwa abatishoboye barokotse Genocide yakorewe Abatutsi 1994, abandi batishoboye muri rusange. Inkunga igera kuwo igenewe binyuze mu Mirenge bakomokamo,igashyirwa kuri konti y'umugenerwabikorwa binyuze muri koperative umurenge SACCO. 

Ubufasha buhabwa umuturage ugize ibibazo bitunguranye

Birashoboka ko umuturage agira impamvu itunguranye imusaba amafaranga. Iyo nkunga ayihabwa n'umurenge uri hafi ye ukamufasha. Iyo nkunga ishoboa kuba ari amafaranga y'urugendo, amafaranga asabwa na muganga kubera uburwayi,...

Abatishoboye bahabwa inkunga ya VUP

Mu batishoboye bahabwa inkunga harimo  ibice 3 hari abahabwa imirimo bagahembwa imibyizi baba bakoze, hari abahabwa inguzanyo yishyurwa, hari n'abandi bahabwa inkunga kuberako badashoboye gukora.

Abafite ubumuga

Abafite ubumuga bibumbiye mu makoperative bahabwa inkunga yunganira ibikorwa byabo hagamijwe kwagura imishinga ibyara inyungu bakorera mu makoperative atandukanye. Buri murenge urimo ibikorwa byihariwe n'abamugaye. 

Serivisi ishinzwe ibiza

Igice kinini cy'Akarere ka Bugesera kagizwe n'imirambi. Igice kinini cy'abaturage ntabwo batuye mu mananegeka. bitabujije ko abantu baturiye ibishanga bafite amabwiriza yo kwimuka bagatura ahirengeye. Umurenge wa Rweru niwo ufite igice kinini cy'abaturage batuye mu manegeka aho utugari tubiri; Sharita na Mazane ari ibirwa. Abaturage bahatuye bagomba kwimurwa bagatuzwa aho amazi atagera. 

Gahunda ya GIRINKA MUNYARWANDA 

Gahunda ya Girinka Munyarwanda ni Gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashizeho mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, aho nibura buri rugo rutunga Inka irwunganira mu buzima bw'Imibereho haba ku mirire myiza banywa amata ndetse no kubona amafaranga mu gihe baba bayagurishije, cyangwa bagurishije ibindi bikomoko ku nka, yaba ibyo yabyaye, ndetse n'ifumbire.

Iyi Gahunda inyura muri programe zitanduka haba inka zitangwa na Leta y'Urwanda, inka zitanga n'Ibigo bitandukanye bikorera mu Gihugu, ndetse nizo Abaturage bagenda biturana bitewe nuko izo bahawe zigenda zibyarwa.

Ubudehe

Ubudehe ni gahunda ya Leta y’u Rwanda mu gufasha Abaturage mu muryango guhabwa serivise za Leta hagendewe ku mibereho yabo no mu bufatanye

refers to the long-standing Rwandan practice and culture of collective action and mutual support to solve problems within a community, according to a recent academic research paper”. Wikipedia definition.

Nkuko byagiye bigenda mu zindi service zose zikenerwa n’abantu benshi kandi zigomba kubamo impinduka zinyuranye twavuga kongera cyangwa gukuraho abagize urugo, guhindura ibyiciro by’ubudehe, guhindura amakuru mu kagize umuryango cyangwa ku mibereho y’urugo cyane koi zo mpinduka zihoraho.

Izi ni zimwe mu nyandiko wagufasha mu gukoresha ubudehe

1. Tutorial guideline y'uburyo bakoresha web application - System.

2. Amabwiriza agenga imikoreshereze y'ibyiciro by'Ubudehe 2016.

3. Amabwiriza agenga imikoreshereze y'ibyiciro by'Ubudehe 2015.

3. Username naho Password bazazisanga muri inbox.