Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Akarere ka Bugesera

Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Akarere ka Bugesera uretse guhuza ibikorwa by'abakozi bivuye muri inite zose hari n'abakozi bayoborwamo batagira unite ibagenga:

Serivisi y'abugenzuzi bw'Akarere, n'abakozi bakorera Inama Njyanama y'Akarere

Abagenzuzi 

Bashinzwe kugenzura ku rwego rw'Akarere niba ibyemezo n'amabwiriza byubahirizwa. Ibyavuye mu bugenzuzi bishyikirizwa inama Njyanama, bikamenyeshwa Nyobozi y'Akarere

Abakozi ba Njyanama

Abokozi bo mu biro by'ibiro by'inama njyanama bashinzwe imirimo ya buri munsi yo mu biro by'inama njyanama hakurikijwe amabwiriza agenga inama Njyanama y'Akarere

Division Manager

Ashinzwe kureba uburyo amasoko atangwa no gukurikirana imyishyirize ya fagitire za ba rwiyemezamirimo zatanzwe mu Karere. Indi nshingano ni ugukurikirana ishyirwa mu bikorwa ibyemezo by'umugenzuzi w'imari. 

Abashinzwe amasoko mu Karere

amasoko atangwa mu karere ategurwa n'abakozi ashyikirizwa abakozi b'Akarere   nabo bakayashyikiriza akanama gashinzwe amasoko. Kugirango amasoko amenyekane binyura mu matangazo anyuzwa mu bitangazamakuru. Dosiye yujuje ibisabwa ifungurirwa mu ruhame uwatsidiye isoko agahabwa imirimo hakurikije amabwiriza agenga isoko yatsindiye.

Umunyamategeko mu Karere

Ashinzwe kwemeza ibyangombwa by'umwimerere, kwemeza ubugure bw'ubutaka, kwemeza ingwate ijyanwa gusaba inguzanyo muri banki. Undi murimo agira inama mu byo amategeko inzego z'Akarere.

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw'umurimo

Ashinzwe kugenzura umurimo mu bigo bya Leta n'ibyigenga, agira inama abakozi n'abakoresha ku bijyanye n'umurimo

Umukozi ushinzwe guhuza urwego rw'Akarere n'abakagana

Ashinzwe gusobanurira abagana Akarere ka Bugesera gahunda za Leta zirimo gushyirwa mu bikorwa n'Akarere ka Bugesera. Gufatanya n'abanyamakuru kugeza mu bitanganzamakuru gahunda za Leta. Indi nshingano ni ukwakira iminsi mikuru yateguwe mu Karere