Imicungire y'Abakozi

INITE ISHINZWE IMICUNGIRE Y'ABAKOZI

Akarere ka Bugesera, kagira service zifasha abakozi kubona service ndetse bagahabwa ibibagenerwa. Umukozi uhuza ibikorwa bya inite ni UMWALI Denyse. 

Umukozi ushinzwe imicungire y'abakozi

Ashinzwe gutegura imishara y'abakozi uhereye ku karere kugera ku rwego rw'Akagari na dosiye zijyanye n'umusoro ku mushahara  . Indi nshingano ni ugutanga impapuro za ngombwa zirebana n'umukozi

Izi ni zimwe mu mpapuro abakozi bakenera

1. Urupapuro rwuzuzwa n'umukozi agiye mu butumwa - Ordre de mission.

2. Urupapuro rwuzuzwa n'umukozi asaba uruhushya ry'iminsi mike - Permit.

3. Urupapuro ry'uzuzwa umukozi agiye mu kiruhuko - Form of leave.

4. Urupapuro ry'uzuzwa n'umukozi ugiye mu kiruhuko cyo kubyara

5. Urupapuro rumanikwa kuri bureau umukozi akorera rugaragaza inshingano afite.

Umukozi ushinzwe abarimu n'abaganga

Ashinzwe gutegura imishahara y'abarimu n'abaganga, gutegura dosiye zijyanwa n'umusoro ku mushahara w'umukozi 

Umukozi ushinzwe gucunga ibikoresho

Ashinzwe kugeza ibikoresho ku bakozi b'akarere n'ibindi bigenewe abaturage byanyujijwe mu Karere. Indi nshingano ni ukumenya imitunga y'Akarere aho biherereye 

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga

Afite inshingano yo gukurikirana ibirebana n'ikoranabuhanga

Abakozi bakora mu bunyamabanga rusange bw'Akarere

Bakira inyandiko zose zinjiye mu karere hagamijwe kuzigeza kubo zigenewe

 

 

Ibijyane no kwegereza abaturage ikoranabuhanga

Akarere ka Bugesera karifuza kugeza ku buryo bushoboka ikoranabuhanga ku baturage ni muri urwo rwego, abaturage bafite imishinga y'Ikoranabuhanga barimo guteza imbere bafasha, Akarere kakaba gakangurira buri wese kugira uruhare ndets no gushora imari mu Ikoranabuhnga.

Iyi ni imwe muri draft report igomba gutangwa n'abafashijwe muri uwo mushinga.

Ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga.

Leta y'U Rwanda yashize imbere iterambere ry'Ikoranabuhanga - ICT, mu mikorere ndetse no mu mitangire ya service mu nzego zose za leta, ndetse hari n'ibigo bimwe na bimwe byagiye bigaragara ko imitangire ya service yabyo yateye imbere kubera gukoresha ikoranabuhanga.

Inzego z'ibanze ni hamwe mu hakenerwa service ku baturage zitandukanye ndetse zikagira n'ingaruka nziza ku baturage.

Mu byo Akarere gakora harimo

1. Korohereza abakozi kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga bibafasha gutanga service.

2. Guhabwa amahugurwa mu gukoresha ikoranabuhanga.

3. Koroherezwa mu buryo bwose bushoboka ku bijyanye n'ikoranabuhanga - harimo kugezwaho Internet, gushyirirwaho politike y'imikorereshereze y'ikoranabuhanga.

Ibi ni bimwe mu bikoreshwa mu karere ka Bugesera hifashishijwe ikoranabuhanga

1. ICT policy and procedures.

2. Staff Emails use guideline.

3. ICT trainings.

4. VC User Manual

Hari andi ma raporo y'ihariye mwakenera icyo gihe mwahamagara kuri izi number.

Thank you.

Contact.

MBONYUMUVUNYI Sixbert : (+250)783217769

Umukozi w'Akarere ka bugesera ushinzwe ikoranabuhanga.

Turabashimiye.

Akarere ka Bugesera