UBUZIMA MU KARERE KA BUGESERA

Mu Karere ka Bugesera hari ibitaro by'Akarere biri mu Murenge wa Nyamata mu mujyi wa Nyamata aho abaturage bahivuriza atari abo mu Karere ka Bugesera gusa n'abandi bifuza kuhagana ntabwo bahezwa. Mu mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera buri umwe ufite ikigo nderabuzima.

Serivisi zitangirwa mu bigo nderabuzima

Hari serivisi y'ubuvuzi bw'ibanze bugerwa ibigo nderabuzima aho abrwayi bagana abaforomo bakabavura uburwayi burenze ubushobozi bwabo bakabohereza ku bitaro by'Akarere , serivisi y'ubujyanama bw'ubuzima aho ababyeyi batwite n'abana bahabwa inkingo, serivisi y'imiberehomyiza aho abana bagaragaweho imirire mibi bitabwaho.

Mu Karere ka Bugesera hari umukozi ushinzwe umunsi ku wundi imirimo ijyanye n'isuku n'ubuzima aho inshingano ye ariyo gukurikirana ibikorwa by'isuku mu baturage. Afatanya n'ikigo nderabuzima, aho umujyanama ushinzwe isuku n'isukura agenzura isuku ahantu hose hagenewe guhurira abantu benshi bakabagira inama, abereka amabwiriza agenga isuku. 

Akarere kafashije abafite ubumuga guhuza imbaraga bibumbira hamwe. Bafite komite zibahagararirye guhera ku kagari kugera ku rwego rw'Akarere. izo komite zishinzwe gukorera ubuvugizi abamugaye , kurwanya akato gahabwa abamugaye  mu miryango bakomokamo no gufasha abandi gukora imishinga ibateza imbere. 

UBWISUNGANE MU KWIVUZA

Akarere ka Bugesera gafite umukozi uhoraho ushinzwe ubwisungane mu kwivuza aho ku bufatanye n'abakozi ba RSSB bafasha abaturage kujya mu bwisungane mu kwivuza. 

Afatanyije na Nyobozi y'Akarere abaturage bakangurirwa kwishyurira igihe ubwisungane mu kwivuza hifashishijwe uburyo bw'ingobyi aho abaturage bafatanya kugirango buri rugo rwishyure ubwisungane mu kwivuza. Ibyo bishoboka binyuze mu baturage bitorewe na bagenzi babo bitwa imboni z'ubwisungane mu kwivuza

ABAJYANAMA B'UBUZIMA

Abajyanama b'ubuzima bunganira ubuvuzi mu baturanyi. Bafite ubushobozi bwo kuvura gupima no kuvura indwara ya Marariya. Basuzuma abagore batwite, bagakurikirana n'imikurire y'abana bari munsi y'imyaka itanu