Inite y'imiyoborere myiza 

Ihagarariwe n'umuyobozi wayo inite y'imiyoborere ifite serivisi 6. Serivisi zitangirwa muri iyo inite ahanini ni ubukangurambaga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ya gahunda z'imiyoborere ziba zatanzwe.

Ushinzwe imiyoborere

Mu nshingano ze akemura ibibazo by'abaturage(amakimbirane ashingiye ku irangizwa ry'imanza, ibibazo bijyanye n'irangamimerere,...), gukurikirana ibikorwa by'umuganda, gukurikirana ibibazo birebana n'umuryango(abana, abagore,ihohoterwa, uburinganire n'ubwuzuzanye), gukurikirana ibikorwa birebana n'imikino n'imyidagaduro, ibirebana n'abafatanyabikorwa bakorerera mu karere (amatorero n'amadini, abaterankunga mu Karere, abafatanyabikorwa mu mishinga itandukanye,...)

Imiyoborere

Afatanyije n'umuyobozi wa inite, akemura ibibazo by'abaturage hifashishijwe inteko y'abaturage zisanzwe zikorerera ku rwego rw'akagari n'umurenge. Ibyo bibazo byakirwa buri wa gatatu mu tugari twose. Ibibazo byazamuwe ku rwego rw'umurenge bikagera ku rwego rw'akarere bishyikirizwa umuyobozi w'Akarere akabigira ibye.

Umuco na Siporo

Akarere ka Bugesera gateza Imbere izo umuco wo gukundisha abaturage bako imikino. Ibibuga by'imikino byubatswe ku buryo bikoreshwa gamafte mu murenge wa Nyamata hari ikibuga cy'umukino w'umupira w'amaguru cyakira imikino iri ku rwego rw'igihugu. Ibibuga byakira imikino y'amaboko inyuranye. Indi mikino ikorwa mu karere ka bugesera ni imikino ikorwa n'abantu bamugaye aho Akarere gafite imikino 2 ; umwe abakinnyi bamugaye ariko bareba undi w'abakinnyi batareba. Iyo mikino yombi igizwe n'amakipe y'abagore n'abagabo. Mu kigo cy'urubyiruko cya Nyamata hakorerwa imyitozo ngororamubiri inyuranye. Ku wa gatanu guhera saa cyenda abakozi bakora siporo rusange, Ku rwego rw'Akarere, Umurenge n’Akagari.

Abafatanyabikorwa

Umukozi ushinzwe abafatanyabikorwa mu Karere Akorana n'abantu bose bafite imishinga yunganira akarere mu iterambere, abifuza gukora iyogezabutumwa mu matorero n'amadini.

 Iterambere ry'umuryango

Umukozi ushinzwe iterambere ry'umuryango yitaho by'umwihariko ibibazo birebana n'umuryango. Aho agira umwihariko ibibazo byo gusubiza abana mu miryango bavanwa mu bigo by'imfubyi. Akorana n'imiryango nterankunga ishinzwe ibirebana n'abana. Indi nshingano akurikirana imirimo y'umugoroba w'ababyeyi. 

www.minispoc.gov.rw

Ubutabera

Mu Karere ka Bugesera imanza zabaye itegeko zirangizwa n'abahesha b'inkiko batari  abo umwuga aribo Abanyamabanganshingwabikorwa guhera ku rwego rw'Akagari kugera ku rwego rw'Akarere.

Muri ibyo bikorwa birebana n'imanza n'uburyo zirangizwa Akarere ka Bugesera kifashisha abajyanama 3 mu bijyanye n'ubutabera(MAJ). Umwe ashinzwe gufasha abatishoboye kugana ubutabera, undi ashinzwe ubujyanama mu kurarangiza imanza ndetse n'ishinzwe ubujyanama mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abunzi ni urwego rwunganira ubutabera ku rwego rw'Akagari n'Umurenge bakakira imanza z'abaturage bahatuye. Imanza zarangijwe zashyizweho kashimpuruza zigashikirizwa umuheshawinkiko akazirangiza

 

www.minijust.gov.rw

www.minaloc.gov.rw

Umutekano

DASSO - District Administrative Security Support Organs

Ni Urwego rufasha mugucunga umutekano w'inzego z'ibanze, ni abakozi bakorera ku rwego rw'Akarere bacunga umutekano kuri bureau ndetse na institution zitandukanye mu nzego z'ibanze.

Mu Karere ka Bugesera bakaba bakorera ku rwego rw'Akarere ka Bugesera ndetse no ku rwego rw'umurenge, ndetse hari gahunda yo kubageza ku rwego rwo ku Kagari ndetse no ku mudugudu.

Urotonde rw'Abaujuje ibisabwa n'abatujuje ibisabwa ku mwanya wa DASSO mu Karere ka Bugesera.

1. Urutonde rwabujuje ibisabwa ku mwanya wa DASSO mu Karere ka Bugesera.

2. Urutonde rwabujuje ibisabwa ku mwanya wa DASSO mu Karere ka Bugesera.