Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu ni ikimenyetso ko abantu bazirikana akuya mwarimu yiyushye kugirango agere ku musaruro nyawo.

Bwana Mutabazi Richard umuyobozi w’Akarere, ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu, yasabye abarimu bo mu murenge wa Rweru gusigasira agaciro bafite. Ati :’’ Akuya mwarimu yiyushye abantu barakazirikana’’. Bwana Mutabazi abizeza ko, kimwe n’izindi gahunda zigenerwa Abanyarwanda, mwarimu azakomeza kuzirikanwa ahabwa icyubahiro kimukwiriye.

Bwana Mutabazi akomeza yibutsa ko mwarimu ari umusingi w’ireme ry’uburezi, mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’umuturage. Umwana akagira ubumenyi bujyanye n’uburere; bityo akaba umuntu ufite ubumenyi n’umutekano.

Ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu, Mwarimu hari ibyo asaba kugirango agere ku nshingano ze. Arasaba imashini ya mudasobwa, arasaba ko bakomeza gukorerwa ubuvugizi kuko imishahara yabo itajyanye n’ ibiciro bikomeza kwiyongera ku isoko. Akarere ka Bugesera hari ibyo katangiye gukora kugirango mwarimu yuzuze neza inshingano afite.

Nk’uko Bwana Mutabazi yabivuze ku munsi mpuzamahanga wa Mwarimu; ibyangombwa bihesha mwarimu inguzanyo mu Murenge SACCO, ubu bikorerwa mu murenge aho batuye. Ntabwo bicyuzurizwa ku karere. Na none abarimu bemeza ko imishahara ibageraho ku gihe, ntwabwo igitinda.

Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga iti: ‘’Mwarimu wize kwigisha kandi ubishoboye ni umusingi w’uburezi’’, uwo niwe mwarimu w’umwuga.

 

 

Share Button