Inkunga abafatanyabikorwa basabwa iri mu buryo bw’amafaranga, amahugurwa cyangwa ubukangurambaga.

Kuwa 4 Ukwakira 2018 mu Karere ka Bugesera habaye umwihero w’abafatanyabikorwa. Muri uwo mwiherero umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Richard yagaragaje uburyo imihigo igikeneye imbaraga n’ubufatanye kugirango, ibikorwa 77 byatoranyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019, Bwana Mutabazi yemereye imbere ya Nyakubahwa Prezida wa Repubulika, bizagerweho.

Inama n'abafatanyabikorwa b'Akarere yitabiriwe na Nyobozi y’Akarere, Umuyobozi w'ikigo LODA wungirije ushinzwe igenamigambi ry'uturere Bwana Sibomana Saidi n'abayobozi b'amashami ku Karere. Impamvu y'inama nk'uko umuyobozi w'akarere Bwana Mutabazi Richard yabisobanuye ni uko hari imihigo igikeneye imbaraga n'ubufatanye mu buryo bw’amafaranga, amahugurwa cyangwa ubukangurambaga, kugirango igerweho.

Mu ijambo rye, Bwana Sibomana Saidi Umuyobozi w'ikigo LODA wungirije ushinzwe igenamigambi ry'uturere asaba abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera, kongera mu igenamigambi ryabo ibikorwa bihindura ubuzima bw'umuturage

 

Share Button