Abagore n’abakobwa 300 bo mu murenge wa Shyara bakanguriwe gukora ku ifaranga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara ati : ‘’Amahirwe mubonye muzayabyaze umusaruro’’.

Abagore 300 bo mu murenge wa Shyara, babifashijwemo n’umushinga Women for Woman bakora imyuga inyuranye. Abagore 150 bakora ubudozi, abagore 100 bize kuboha imisatsi naho abandi 50 bize gutaka amasaro

Nk’uko abo bagore babitangamo ubuhamya mu gihe cy’ukwezi bamaze bakora; buri kicyiro cyarangije kwibumbira mu ishyirahamwe ndetse batangiye gucuruza. Abadoda bageze ku mafaranga ibihumbi 59, abogosha bagakora n’imisatsi bafite amafaranga ibihumbi 25 naho ababoha amasaro bafite amafaranga ibihumbi 35.

Usibye kumenya kwizigama abagore barangije amezi 12 biga amasomo anyuranye harimo ayo guha agaciro imirimo bakora, kumenya gutinyuka kwikorera bahereye ku mishanga mito, kwirinda amakimbirane mu miryango n'ibindi.

Antoinette Uwimana Umuyobozi mukuru wa Women for Woman yemeza ko gutoranya abo gufashwa bikoranwa ubushishozi kugirango abagore bazamuke ndetse bahawe n'amagare 12 azabafasha gukangurira abandi ubumenyi bahawe. Mu kicyiro gitaha kizaba kigizwe n’abagore 200, kizinjizwamo n’abagabo.

 

Share Button