Avuga ku nsanganyamatsiko ‘’Dusome igitabo tugire icyerekezo’’; insanganyamatsiko yagenderwagaho ku munsi w’amarushanwa agenewe abana b’incuke, Ntigengwa John Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na siporo yibukije ababyeyi ko mu bitabo no mu zindi nyandiko ariho havomwa ubumenyi bufasha umuntu kunoza ibyo akora. Ni mu gikorwa cy’amarushanwa yo gusoma vuba, gufata mu mutwe no kubaka inyuguti. Igikorwa cyabereye ku kigo cy’amashuri abanza cya Gitwe mu Murenge wa Nyamata kuri uyu wa 11 nzeri 2018.

Share Button