Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ibigo by’ubumenyi ngiro Bwana Rwamukwaya Olivier n’abandi bamuherekeje yasuye agakiriro ka Nyamata. Izo ntumwa za Minisiteri y’uburezi bagenzwaga no kureba imikorere yabanyabukorikori, hanongerwa ubumenyi bwabahakorera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Bwana Rwamukwaya, yishimiye udushya yahasanze. Yirebeye inzugi, ibikombe bikozwe mu mvange z'ibintu byinshi, abakora ifumbire mu myanda, utubati, ama vase, abahinde bakora za piscine, n’ibindi.

Ikindi cyashimishije Rwamukwaya ni uburyo abanyamwuga bafasha abanyeshuri kwihugura. Bwana Rwamukwaya yavuzeko ahereye ku bikorwa n’ubufatanye abonye azasaba utundi dukiriro kuza kwigira mu ka Nyamata.

 

Share Button