DCO Ben Ntazinda Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Bugesera n'abandi 26 barangije amahugurwa ya DASSO icyiciro cya kane batangiye imirimo yabo. Umuhango wo kurahirira inshingano bahawe wabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa 4 nzeri 2018.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Richard, nk’ubutumwa ; yasabye ba DASSO gukorana neza n’izindi nzego z’umutekano bagaragaza ubufatanye ndetse n’ubunyamwuga mu kazi bashinzwe. Indi nshingano yibukije urwego rwa DASSO ni ugufatanya n’abandi mu gukemura ibibazo bizagaragara aho batumwe gukomereza akazi.

Uwo muhango watumiwemo abandi ba DASSO bakorera mu mirenge uko ari 15 igize Akarere ka Bugesera, wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Mutabazi Richard n’abagize inama y’umutekano itaguye.

 

Share Button