Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’Ubuhinde Narendra Modi yoroje abaturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita batujwe mu mudugudu w’’icyitegererezo wa Rweru inka 200.

Nyakubahwa Prezida Kagame yifurije abaturage barimo gukurwa mu manegeka, bagatuzwa mu mudugudu ufite ibyangombwa by’ibanze; amashuri, ivuriro, ibikorwa remezo binyuranye, korora bakiteza imbere.

Bwana Narendra Modi Minisiti w’Intebe w’igihugu cy’ubuhinde ubwo yasuraga umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru, kuri uyu wa 24 nyakanga 2018, yatangajwe n’uko yasanze u Rwanda rufite umuco wo gukunda inka, ndetse inka ari nk’inkingi y’iterambere.

Ministre Narendra Modi yishimiye ko abaturage basanzwe bafite gahunda yo korozanya. Ikindi cyamushimishije ni uko igikorwa cyo koroza abanyarwanda gifite ibindi bikorwa byunganira iryo terambere. Minisitiri Narendra Modi yijeje abanyarwanda ko agiye gushyigikira n’ubworozi bw’inzuki.

Ku ikubitiro Minisitiri w’intebe w’ubuhinde yashyikirije abaturage inka 47. izindi zizajya zishyikirizwa imiryango, kugeza ubwo buri muryango utuye mu mudugudu w’icyitegererezo uzaba woroye. Kuva umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru uturwa hamaze korozwa imiryango 145. Imiryango izorozwa isaga 350.

 

 

Share Button