Igihembwe cy’ihinga C. Ni ubuhinzi bukorwa mu mpeshyi, bugakorwa ahantu hari amazi no mu nkuka ahashobora kuhirwa.

Muhawenimana Mediatrice umuhinzi uhinga mu gishanga no mu nkuka z’igishanga cya Rurarambi ati : ‘’Ibijumba ntabwo ari ibihingwa byafatira igishanga mu gihe cy’impeshyi. Byunganira urugo ariko ubuhinzi bw’imboga ni amafaranga’’. Yakomeje avuga ko mu gihe cy’impeshyi abantu bahinga ahantu hashobora kuhirwa umusaruro w’imboga ugera kw’isoko ufite amafaranga kubera ko ahandi nta mboga ziba zihari.

Ibihingwa byatoranyijwe ngo bihingwe mu gihe cy’impeshyi no mu nkuka ni imboga. Muhawenimana Abaturage bahinze ahantu hagerwa n’amazi ku buryo bworoshye, bemeza ko muri iki gihe bagiye kweza intoryi, amashu, inyanya n’ibindi.

Gahera mu kwezi kwa werurwe 2018 abaturage batangiye gukangurirwa guhinga ibishanga n’ahantu hashobora kuhirwa.

 

 

Share Button