Imyanya mishya y’akazi yabonye abakozi

Kuwa 10 nyakanga 2018 mu Karere ka Bugesera imyanya mishya y’akazi yabonye abakozi. Imyanya 15 y’abakozi bashinzwe imari n’imicungire y’abakozi n’abandi 15 bashinzwe isuku mu mirenge binjiye mu nshingano z’akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yibukije abakozi binjiye mu kazi ka Leta gutanga serivisi neza. Ati : ‘’Abakugana nibo bakugenzura’’. Yakomeje ababwira ko bagomba gukora ibifasha abaturage. Ati : ‘’Buri wese mu nshingano ahawe icyo uzakora cyose kigera ku muturage’’.

Bwana Mutabazi yijeje abakozi bashya ubufatanye, abwira abakozi bashya ko basanze izindi nzego bazakorana nk’ikipe imwe ifatanya. Bwana Mutabazi yasabye ikipe ngari y'abakozi gukoresha umutimanama wabo badategereje undi uzaza kubatungira urutoki aho batujuje neza inshingano

 

Share Button