Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame ati : ‘’Inzego za Leta zatanze ibikorwa remezo abaturage babonye aho bahera ngo biyubake’’. Prezida Kagame ati : ‘’Tumaze gutera intambwe nini n’ibitarakorwa tugenda tubona uburyo bwo kubikora’’.

Mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora Kuwa 4 nyakanga 2018, ku ncuro ya 24 mu Rwanda. Ibirori byabereye mu Mudugudu wa rusekera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Bwana Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko kwibohora biri mu buryo bubiri. Hari ukwibohora uri ku ngoyi utewe n’undi, hari indi ngoyi witera wowe ubwawe.

Kwiboha ni ugutera intambwe ukava aho wari uri udategereje abandi. Abanyarwanda twaribohohoye ingoyi twari twashyizwemo na Leta yariho mbere ya tariki 4 nyakanga 1994 tudategereje abandi. Abaje, bunganiraga umurongo twari twatangiye. Iyo utibohoye mu mitekerereze uhora wizengurukaho aho gutera intambwe. Bwana Mutabazi ati : ‘’N’uwakubohora wasubirayo. Twibohore tudategereje uruhare rw’undi’’. Gasore Serges wasobanukiwe icyo aricyo kwibohora yubatse irerero rifasha abana badafite kirengera. Ati :’’Buri muntu afite umusanzu wo kubohora u Rwanda’’.

Bwana Habimana Kizito Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba ati : ‘’Buri wese mu ruhande rwe yibohore agamije kugera kure hashoboka’’. Leta yashyizeho amahirwe yo gutera imbere, abaterankunga barahari, hari gahunda zifasha abaturage kwivana aho bari bagatera indi ntambwe. Koperative zo kuguriza zirahari, umashanyarazi arahari, girinka munyarwanda, uburezi kuri bose n’ibindi. Bwana Habimana ati : ‘’Amahirwe yo guterimbere muri kino gihugu ni ijana kw’ijana’’. Iyo umubyeyi yigishije umwana cyangwa agakora ubucuruzi aba nawe atanze umusanzu mu kwibohora.

Bwana Habimana Kizito Akomeza abaza ati : ‘’Ese ubushake bwo kwitezimbere mu muryango bwo bugeze ku kihe gipimo’’ ? Umugabo wabonye itungo rimugoboka, wakoreye amafaranga, abana bakaba batiga, urugo rukarangwa n’amakimbirane, Bwana Habimana ati : ‘’Icyo ni cyo tugomba kurwana nacyo kugirango umusanzu wacu wo kwibohora tuwutange’’.

 

Share Button