Nyuma yo gutuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, Unit club irangajwe imbere na Nyakubahwa Jeannette Kagame yatuje abageze mu za bukuru. Ni mu rwego rwo kuremera abagizwe incike na jenoside bageze mu zabukuru.

Kuwa 3 nyakanga 2018 mu Karere ka Bugesera Intwaza zatujwe mu rugo ruhebuje rwiswe Impinganzima. Abagabo n'abagore bahawe izina ''Intwaza'' 40 nibo batujwe mu nyubako yiswe Impinganzima.

Ku ikubitiro harimo abantu 40, bazakomeza kwiyongera uko hazajya haboneka abageze muzabukuru batameze neza nk’uko uhagarariye AVEGA ku rwego rw’igihugu Madamu Mukabayire Valerie yabivuze. Inyubako zatashywe ku mugaragaro na Nyakubahwa Madame Jeannete Kagame, Madame wa Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80.

Mu jambo yagejeje ku baturage, Nyakubahwa Jeannette Kagame yavuze ko abarokotse jenoside 1994 bagaragaje ubutwari, ishyaka n’imbaraga. Ati: ‘’Basabwe gukomera, tuzakomeza kuvoma ku kwihanga kw’intwaza’’.

Urugo rushya rw’Intwaza rwuzuye rutwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari ebyiri. Inyubako zatashywe, zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 80. Ku ikubitiro harimo abantu 40.

 

Share Button