Mu Karere ka Bugesera kuwa 7 kamena 2018, ikigo ngororamuco cya Gitagata cyahuje abana barangije kugororwa n’ababyeyi. Abana 63 nibo bahujwe n’imiryango yabo ku bana 150 barangije kugororwa. Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yashimiye ababyeyi bemeye gufasha bakemura ibibazo biri mu muryango.

Iyi gahunda yaje ishingiye ku bibazo by’isobe biri mu miryango y’abanyarwanda. Nk’uko umuyobozi w’ikigo ngororamuco cya Gitagata Uwajeneza Jose avuga, umwana urererwa mu kigo ngororamuco uburenganzira bwe buba bwahungabanye.

Bwana Bosenibamwe Aime Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibigo ngororamuco muri Minisitere y’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe abana NCC, bwagaragaje ko abana 2000 baba mu muhanda. Guharanira ko abana baguma mu miryango ni ikindi. Ibigo ngororamuco bigamije kubaka umunyarwanda muzima.

Hifashishijwe ibiganiro ku giti cy’umuntu cyangwa ibiganiro bikorerwa mu matsinda, Madamu Uwajeneza Jose umuyobozi w’ikigo ngororamuco cya Gitagata avuga ko mu cyumweru cya mbere abana bavanywe mu muhanda bamenyerezwa ubuzima bushya, icyumweru cya 2 basubizwa mu mashuri. Ibyo bikabangikana na gahunda yo kugorora, bafashijwe n’abakozi b’impuguke mu kumenya ibyo imitekerereze.

Bwana bosenibamwe avuga ko kurera abana bavanwa mu mihanda bitwara byinshi. Ati: ‘’Ihurizo ni ukubaka uburyo abo bana batongera kuva mu miryango yabo bagasubira mu muhanda”.

Ikigo ngororamuco cya Gitagata gicumbikiye abana 275 abana 63 nibo bahujwe n’imiryango ku bana 150 bamaze gutegurwa ngo basubizwe mu miryango. Abana batabonye imiryango yemera kubarera ni 92.

 

Share Button