Umuhanda Nzangwa_Nyiragiseke wo mu Karere ka Bugesera, Umuhanda wubatswe ku nkunga y’umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi watashywe ku mugaragaro kuri wa 30 kamena 2018.

Nsengiyumva Fulgence yavuze ko Umuryango w’ubumwe bw’Iburayi watangiye gutera inkunga u Rwanda 2013-2014. Bwana Nsengiyumva yakomeje avuga ko iyo nkunga ariyo yubatswemo umuhanda Nzangwa-Nyiragiseke.

Nk’uko Bwana Mutabazi Richard Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera w’agateganyo yabitangaje hari hateganyijwe gutera inkunga umihanda ifite kilometero 88 mu Karere ka Bugesera. Bwana Mutabazi yakomeje avuga ko inkunga yatanzwe izubaka kilometero 134,6.

Ashimira inkunga yatanzwe n’Umuryango w’ibihugu by’iburayi, Bwana Nsengiyumva yavuze ko umuhanda watashywe ufasha abaturage gukora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi bawukunze. Bwana Nsengiyumva ati:’’Uburyo bwokugeza umusaruro wabo ku masoko buhari’’.

Mu ijambo rye Ambasaderi Nicola Bellomo uhagarariye Umuryango w’ibihugu by’iburayi mu Rwanda yishimiye ko inkunga yakoreshejwe neza.

 

Share Button