Kuwa 28 gicurasi 2018; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Bugesera bahagarariye abandi mu nzego zikorera ku mudugudu, ku bibazo byugarije umuryango. Ni igikorwa cyari kigamije gufata ingamba zo kubirwanya ibibazo biri mu miryango.

Minisitiri Kaboneka ati : ‘’Imibanire itari myiza ni inzitizi ku iterambere. Iyo abashakanye bazinduka gukora ntibashyirehamwe baba bahaye umuzigo ku gihugu’’. Abana babyaye babura uburere bakishora mu biyobyabwenge, ubuzererezi, guta amashuri, n’ibindi.

Igikorwa cyo kuganira n’abaturage cyateguwe ku bufatanye na police y’u Rwanda. DIGP Marizamunda Juvenal Umuyobozi wungirije wa Police yavuze ko ikigenderewe ari ugukumira ibyaha hagamijwe kubaka umudugudu utagira ibyaha.

Minisitiri Kaboneka yasabye abitabiriye ibiganiro gukoresha amasibo, irondo, n’izindi nzego zashyizweho ku rwego rw’umudugdu kugirango ibibazo byugarijwe umuryango bicike.

ibikorwa urwego rwa Police ifatanya n’abaturage bije bisanga ukwezi kwahariwe kurwanya ibibazo byugarije umuryango, kuzasozwa tariki 20 Kamena. Ibi bikorwa byatangiye taliki ya 16 gicurasi bikazarangira 16 Kamena. Muri uku kwezi Police izibanda ku kurwanya ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

 

Share Button