Umurenge wa Shyara, watangirijwemo ukwezi kwahariwe umuryango kuwa 23 Gicurasi 2018, bafite umwihariko wo kugira Umudugudu wa Ruhanga utagiramo icyaha. Uwo murenge na none washyizeho amababwiriza yihariye ku bagore yo gutaha bitarenze isaa imwe za n’ijoro.

Indi mpamvu yatumye Umurenge wa Shyara ariwo utoranywa gutangirizwamo ukwezi k’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Bugesera; Umurenge wa Shyara ufite umubare munini w’abagabo baharika abagore.

Hagamijwe kurengera umuryango, Umudugudu wa Ruhanga mu Murenge wa Shyara , washyizeho umurongo ngenderwaho wihariye wo guca ibibazo byugarije umuryango. Uwo mudugudu wishyiriyeho amabwiriza, amategeko n’ibihano bihabwa uwatatiye igihango bahanye hagati y’abaturage batuye umudugudu. Ubwo ni ubuhamya bwa Ntawuhiganayo Asina Paul umuyobozi w’umutekano mu mudugudu wa Ruhanga.

Kugirango hubakwe umuryango w’intangarugero u Rwanda rwifuza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyara Bwana Kazungu Innocent yashyizeho amabwiriza ko nta mugore ugomba kuba mu tubare amasaha ya nimugoroba. Bagomba kwitaho ingo.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yibukije ko, uku kwezi kwahariwe umuryango uzaba umwanya wo gucukumbura ibibazo bibangamiye umuryango bifatirwe ingamba. Bwana Nsanzumuhire Emmanuel yasabye ko ukwezi k’umuryango kwabyazwa umusaruro, binyuze mu buryo busanzwe buhuza abaturage nk’umugoroba w’ababyeyi, igikoni cy’umudugudu n’ahandi abaturage bahurira hamwe.

Nkumbuyimana Calixte ati : Mu rugo haba inama njyanama, habamo kwihangana no guhana imbabazi iyo umwe yakoshereje undi. N’ubwo hari ingo zibanye nabi Umurenge wa Shyara wagaragayemo abagabo n’abagore batagirana amakimbirane mu ngo. Nk’uko Bwana Nsanzumuhire yabivuze abo bafatwaho urugero bigisha abandi uburyo bakoresheje.

Uku kwezi kwahariwe umuryango kuzarangira abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere, ingo zibanye mu buryo butemewe n’amategeko, bifuza gusezera, basezeranye kandi izo serivisi Umurenge ukaziha abaturage ku buntu.

 

Share Button