Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ati: ‘’ Indangagaciro, zigendeye ku kazi, ziranga abakozi bakora mu nzego z’ibanze ni ugukorera abaturage bakabona serivisi’’.

tariki ya 1 Gicurasi 2018, umunsi mpuzamahanga w’umurimo ni umwanya wo kuganira hagati y’umukozi n’umukoresha ku cyatezimbere umurimo. ‘’Ni umwanya wo kwisuzuma ahagaragaye ingorane n’aho bageze ku ntego bari bihaye’’: Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.

Bwana Nsanzumuhire yaboneyeho kwibutsa abakozi muri rusange n’abanyamabanga nshingwabikorwa ku rwego rw’Akagari by’umwihariko, kurushaho gutanga serivisi nziza no kugira ijisho rirenze iryo umuturage kugirango imibereho y’umuturage irusheho kuba myiza.

Mu rwego rwo gufasha umukozi gufasha umuturage, ubwo bari bahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo, abakozi batoye komite y’umutekano n’ubuzima ku kazi. Iyo komite ije yiyongera ku zindi komite zifasha abakozi harimo n’ishinzwe gukemura impaka mu kazi.

Inshingano yahawe Komite y’umutekano n’ubuzima ni ukureba uburyo abakozi bakoreramo hagamijwe kurinda umukozi ikintu cyashyira mu kaga ubuzima bw’umukozi. Indi nshingano ni ugutanga inama ku bintu bishobora gushyira mu kaga abakozi ndetse aho biri ngombwa basabe ubusobanuro umukozi utubahirije amabwiriza.

Bwana Nsanzumuhire yakomeje avuga ko Bugesera isabwa gukora birenze kubera ibikorwa byinshi by’amajyambere birimo kwerekeza mu Karere. Bwana Nsanzumuhire yavuze ku ntego igihugu gifite mu rwego rwo gushakisha imirimo. Ati: ‘’Mu Karere ka Bugesera, abaturage 222,263 bihwanye na 1,5% nibo bashoboye gukora’’. Hari imirimo yibandwaho mu guhanga imirimo nk’uko Nzungize Gabriel ushinzwe Iterambere ry’umurimo mu Karere ka Bugesera yabivuze.

Nzungize yavuze ko hari imirimo izahangwa hakoreshejwe ubushobozi abantu bifitemo. Iyo mirimo yibanda ahanini ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga na serivisi zinoze, guhanga udushya tubyara umurimo, gushishikariza abikorera guhanga imirimo, gutoreza abiga ubumenyingiro aho imirimo ikorerwa, gukora imirimo ibyara umusaruro n’ibindi.

Akarere ka Bugesera kari ku mwanya wa 6 mu gihugu mu guha akazi abantu benshi, kakaza ku mwanya wa 2 mu Ntara y’Iburasirazuba.

 

Share Button