Kuba hari ihuriro ry’abana byafashije abana kugera ku mahugurwa. Abana ubwabo iyo bahuye basangizanya amakuru ku buzima bwabo bityo ibibazo bahura nabyo bigakorerwa ubuvugizi.

Nk’uko Ishimwe Emmanuel, umwe mu bana bahagarariye abandi yabivuze kuwa 28 mata 2018 ubwo bari mu mahugurwa nyuma y’umuganda; binyuze mu ndirimbo amakinamico n’ibindi, abana begereye abandi baratinyuka bavuga ibibazo bibugarije. Ibyo bibazo bigezwa ku nzego z’ubuyobozi, bityo bikamenyekana.

Bimwe abo bana bagaragaza muri ibyo bihangano; ni uburyo abantu bakuru bashukashukisha abana bimwe mu bikoresho badafite: nko kubatwara mu modoka, telefoni ihenze, imyenda n’ibindi, bakabashora mu busambanyi no gutwara inda zitateganyijwe.

Ubusabe, Izere Clarisse umwana witabiriye muganda wo gutema ibihuru, yifuza ko bugera kure; ni ukubagerera ku babyeyi. Ati: ‘’Ababyeyi bagomba kuganiriza abana babo ku nyurwa n’ibyo ababyeyi babo bafiteho ubushobozi.

Gakwaya Jean Marie Vianney Umuhuzabikorwa w’Umushinga Children’s Voice Today mu Karere ka Bugesera yavuze ko; bakorera ubuvugizi abana. Uburyo bwakoreshejwe kuri uyu wa 28 mata 2018 ni igikorwa cy’umuganda.

Abana bahagarariye abandi bari hamwe n’abakozi ba Children’s voice today bakoze umuganda wo gutema ibihuru ku muhanda ujya ku kigo cy’ishuri cya ETO Nyamata, aho abana bagaragaje ko bashobora guhurira n’ihohoterwa.

Muri icyo gikorwa cyahuje abana bahagarariye abandi hari hatumiwemo n’ibitangazamakuru binyuranye. Abana bahagarariye abandi babonye umwanya wo guhuza ibitekerezo bizakusanyirizwa mu kinyamakuru Ijwi Ryanjye cyandikwa ku nkunga ya Plan International. Byose byari bigamije kugirango ibibazo abana bahura nabyo bigaragarizwe abanyarwanda.

 

Share Button