Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Nsanzumuhire Emmanuel ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza umushinga Hinga weze w’ubuhinzi mu Murenge wa Gashora yavuze ko gahunda ya hinga weze ije kunganira izindi gahunda zitezimbere umuturage; nka gahunda y’ubudehe, girinka munyarwanda, n’ibindi bikorwa Leta igenera abaturage hagamijwe iterambere ry’umuturage.

Bwana Nsanzumuhire yabwiye abaturage ko umushinga hinga weze uje kubafasha mu bikorwa bijyanye no guhinga ibigori, ibirayi, ibishyimbo, ibijumba n’ibindi. Umushinga kandi uzafasha abaturage mu kuhira imyaka no kugeza umusaruro ku isoko.

Bwana Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, wari witabiriye uwo muhango, yibukije abaturage ko uwo mushinga uzamara imyaka itanu, uje kunganira abahinzi.

Nk’uko Bwana Nsanzumuhire yabivuze, ibikorwa berekanye mu Karere ka Bugesera, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro umushinga Hinga weze mu Rwanda, ni amarenga y’ibikorwa bizakomeza mu gihe cy’imyaka itanu.

Bwana Nsengiyumva yasabye abaturage ko bagomba kwitaho gufatanya n’umushinga kugirango nyuma y’imyaka itanu bizabe bigaragara koko ko hari umushinga wo guhinga no kweza. Ati: ‘’Uruhare runini ni arwabaturage mu gutezimbere igihugu’’.

Uruhare Bwana Nsengiyumva Fulgence Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabaga abaturage ; ni ubufatanye bugamije kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.

 

 

Share Button