Igikorwa ngarukamwaka cyiswe ‘’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage’’; aho abaturage n’ingabo bifatanya mu bikorwa by’iterambere, cyatangiye kuri uyu wa 20 mata 2018. Icyo gikorwa kizamara amezi atatu aho ingabo bazifatanya n’abaturage mu bikorwa by’ubuhinzi, ubuvuzi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Ingabo z’u Rwanda zatangirije RDF citizen outreach program (Ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage) mu Murenge wa Gashora. Igikorwa cyatangije iyo gahunda ni ukurwanya nkongwa mu myaka aho yongeye kugaragara mu bigori. Lt Col Gatarayiha Jonas wari uyoboye ingabo muri icyo gikorwa ati : ‘’Nta mutekano abantu bashonje’’. Lt Col Gatarayiha yibutsaga impamvu nyamukuru Ingabo zifatanya n’abaturage mu bikorwa bitezimbere imibereho yabo.

Umuyobozi w’Akarere Nsanzumuhire Emmanuel yashimiye ingabo zaje gufasha abaturage mu kurwanya nkongwa aho umurimo wakozwe kwari ugutoragura nkongwa no gutera umuti ku buso bungana na hegitari 15 kuri site ya Biryogo; ubutaka burimo gutuburirwaho imbuto y’ibigori.

 

Share Button