kuwa 15 mata 2018 ku rwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri 45,400 y’abazize genocide yakorewe abatutsi 1994, hibutswe ubwicanyi bwaguyemo abantu 10,800 bari bahahungiye mu gihe genoside yakorwaga mu Rwanda.

Ntamakemwa Remy wari uhagarariye intumwa ya IBUKA mu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 24 ku rwibutso rwa Nyamata, genoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda, yavuze ko hakiri umugambi mubi w’abakigaragaza ingengabitekerezo ya genoside, n’ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda no guhagarika genoside rwarangiye.

U Rwanda rwahisemo kurwanya ibitekerezo byashoye Abanyarwanda kwica abandi Banyarwanda. Rwikangura Jean avuga ku kamaro ko kwibuka ati : ‘’Buri societe ihitamo ibiyifitiye akamaro bifasha abaturage’’. Kwibuka bifasha Abanyarwanda kurwanya ibyayiteye. Kwibuka genoside yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda ni inzira yo guhangana n’ibitekerezo bya genoside.

Rwikangura Jean avuga ko ingengabitekerezo ya genoside ari umurongo mugari w’ibitekerezo bya genocide ukubiyemo urusobe rw’ibitekerezo, inyandiko, n’ibindi bitegurwa na Leta, bigahamagarira abantu kwica igice kimwe cy’abantu hagamijwe kubarimbura.

Kwibuka ni umwanya wo kurera abana batabonye uko genoside yakorwaga kugirango babigire inkingi yo kubakiraho ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, bakarwanya ibifitanye isano na genoside kugirango babeho. Ni igikorwa cya twese. Ni uguha agaciro abapfuye bazize genoside.

 

 

Share Button