Ruhuha ni rumwe mu nzibutso enye ziri mu Karere ka Bugesera. Ebyiri muri zo; Nyamata na Ntarama zashyizwe ku rwego rwa ENESCO ziri mu murage w’isi. Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize genocide yakorewe abatutsi 1994 bari batuye muri Ngenda ubu igizwe n’imirenge 6.

Kuwa 13 mata 2018 hasozwa icyumweru cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi 1994 ku rwibutso rwa Ruhuha, Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere yibukije insanganyamatsiko igira iti : ‘’twibuke twiyubaka’’. Bwana Nsanzumuhire avuga ko n’amahanga abona ko hari icyo Abanyarwanda bakoze bahagarika genocide ndetse banubaka igihugu cyari cyasenyutse.

Kabano Nicodeme umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Bugesera ati; ‘’Kwibuka ni ukwiga kugirango ibyabaye ntibizongere’’. Ibyo byashimangiwe na Honorable Mukarugwiza Annociata wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza icyumweru cyo kwibuka.

Honorable Mukarugwiza avuga ko kwibuka dukuramo imbaraga zo gukomera, bikatubera umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge tuzaraga abari inyuma. ati: ‘’Ni byiza ko hagenda hasigara amateka. Abarokotse, barokotse kugirango babeho bigishe abandi ubumwe n’ubwiyunge, uko abantu bagenda basimburana’’.

Ashima abagize uruhare kugirango Abanyarwanda bongere kwiyubaka, ubwo bibukaga tariki 12 mata 2018 mu Murenge wa Musenyi, Rwandenzi Innocent umuyobozi wa Ibuka muri uwo Murenge ati: ‘’Ntabwo ubuzima ari bubi abantu bariyubatse’’. N’abandi bagiye bagira icyo bavuga muri iki gihe cyo kwibuka genocide yakorewe abatutsi 1994 bashimye abagize ubutwari baratwaza bakaba bariyubatse.

Na none abandi bashimirwa ni abarokoye abatutsi bahigwaga. Byumwihariko ingabo zari iza RPF zarwanaga ku mpande ebyiri bahanganye na Leta yicaga abaturage ari nako barokoraga abandi barimo bicwa.

 

Share Button