Sendika ni ishyirahamwe ry’abakozi bahuje umwuga bagamije kurengera ubukungu n’imibereho myiza by’ikigo.

Amahugurwa agamije gukangurira abakozi n’abakoresha imishyikirano rusange, n’abakozi kujya muri sendika, yahuje abakozi n’abakoresha bo mu bigo byigenga bikorera mu Karere ka Bugesera kuwa 6/mata 2018. Abitabiriye amahugurwa basobanuriwe itandukaniro riri hagati ya sindika, n’impuzamasindika. Igikorwa cyari kigamije gufasha abakozi n’abakoresha kongera umusaruro mu bigo by’abikorera mu buryo bwo gushyikirana hagati y’abakoresha n’abakozi.

Ntakiyimana Francois uhagarariye impuzamasendika y’abucukuzi n’ubwubatsi CATRAF-Rwanda yavuze ko imishyikirano rusange iyo igenda neza yongera umusaruro. Ntakiyimana avuga ko imishyikirano rusange yubaka uburyo buri mukozi ikigo akigira icye. Buri wese akaba umukoresha wa mugenziwe. Bagirihirwe J de Dieu wari uhagarariye impuzamasendika CESTRAR we yakanguriye abakozi bo mu bigo byigenga kujya muri sendaka.

Uburyo imishikirano rusange irengera ikigo ; Leta ireba niba amategeko agenga umurimo yubahirizwa, sendika igaharanira inyungu z’umurimo n’izo umukozi mu kigo. Intumwa ni umuhuza mu mishyikirano rusange hagati y’umukozi n’umukoresha, ni nabo bakora imishyikirano.

Hagamije kurengera ubukungu n’imibereho myiza mu kigo, buri ruhande rushyikirane neza n’urundi umusaruro w’ikigo wiyongere, Abikorera PSF bafite inshingano yo kuba hafi abakoresha kugirango bashyikirane n’abakozi, abakozi bakibumbira muri Syndika bagashyiraho intumwa zishyikirana n’abakoresha.

 

Share Button