Mu muhango wabereye mu Murenge wa Ntarama kuri uyu wa 7 mata 2018 hibukwa genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ku ncuro ya 24, Honorable Mukarugwiza Annociata yavuze ko kumenya gutandukanya genocide, intambara, ibyaha byibasira inyokomuntu ari ukurinda abantu kugwa mu mutego wo gupfobya genocide.

‘’Intambara iba igamije gutsinda, ibyaha byibasira inyokomuntu ni ubugome, genocide ni umugambi uhurirwaho wo kurimbura igice cy’abantu bafite itsinda rimwe bahuriyeho’’: Honorable Mukarugwiza. Mu busobanuro yahaye abitabiriye umuhango wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 ku ncuro ya 24, Mukarugwiza avuga ko uwo mugambi utegurwa na Leta.

Genocide yakorewe abatutsi 1994 mu Rwanda yari igamije gutsembaho igice cy’Abanyarwanda bo mu bwoko bw’’abatutsi. Mbere y’uko genocide itangira habayeho ihohoterwa n’itotezwa ryakorerwaga abatutsi ariko kwari ugutegura genocide yagezweho ku ndunduro.

Honorable Mukarugwiza avuga ku ntambara, yatanze urugero ku ntambara yo kubohoza abanyarwanda bari mu kaga 1994. Ati : ‘’Dushimira ingabo zari iza FPR inkotanyi zabohoye i gihungu n’abanyarwanda bari barimo kwicwa bazira ko bavutse ari abatutsi’’.

Honorable Mukarugwiza yavuze ko mu myaka 1996-1999 habaye ibyaha byibasiye abantu. Aho abatifuzaga ko igihugu cyiyubaka ngo kigere aho tugeze ubu batangije intambara y’ubugome yiswe intambara y’abacengezi. Abantu mu bice bimwe by’igihugu barapfuye, iyo ntambara yangizaga n’ibikorwa by’amajyambere.

Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko mu mwaka 2017 hari abantu 14 bagaragaje ingengabitekerezo ya genocide. Kuri uyu munsi wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ku ncuro ya 24, Bwana Nsanzumuhire yasabye abaturage b’Akarere ka Bugesera kwirinda ingengabitekerezo ya genocide.

 

Share Button