Mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 4 mata 2018 habereye umukino usoza imikino Kagame cup ku rwego rw’akarere. Umukino wahuje ikipe z'umupira w'amaguru zarushije izindi mu mikino ku rwego rw'utugari. Mu bakobwa umurenge wa Rweru niwo warushije umurenge wa Juru watsinze ibitego 5/0. Mu bahungu umurenge wa Riririma watsinze umurenge wa Ruhuhuha igitego 1/0.

Nk’uko Murekatete Grace umukozi ushinzwe irangamimirere mu murenge wa Rweru wari uhagarariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umrenge wa Rweru yabivuze, ikiba kigenderewe si uguhatanira igikombe n’ibindi bihembo. Murekatetete yavuze ko uretse ko imikino Kagame cup ari umuhigo w’Akarere, guhuzwa n’imikino bifasha kugera no mu bindi bikorwa by’imihigo y’Akarere.

Murekatete ati: ‘’Kugera kuri buri rugo biba bigoye. Abantu ntibahuzwa no kureba imikino gusa iyo baje kureba imikino bahabwa ubutumwa bunyuranye. Uba ari umwanya ku bayobozi wo kumenyesha abaturage izindi gahunda za Leta’’.

Imikino Kagame cup yashojwe ku rwego rw’Akarere ikipe zakinnye zihawe ibihembo. Ikipe y’abahungu y’umurenge wa Ririma yahawe igikombe n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibihembo nk’ibyo byahawe na none ikipe y’abakobwa y’umurenge wa Rweru. Ikipe y’abahungu y’umurenge wa Ruhuha n’ikipe y’abakobwa y’umurenge wa juru bahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 100 kuri buri ikipe.

 

Share Button