Taliki 3 mata 2018 mu Karere ka Bugesera hatangijwe ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge; ihuriro ryahuje abari abayobozi bashoje imirimo n’abayobozi bakiri mu myanya y’ubuyobozi. Iryo huriro ryatumiwemo na none abarinzi b’igihango.

Bwana Nsanzumuhire Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yavuze ko iryo huriro rigamije kwimakaza umuco w’amahoro no gushyigikira iterambere rirambye. Abayobozi bari mu myanya bagafatanya n’abahoze muri iyo myanya kugirango ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage byakozwe bikomeze bijye mbere.

Bwana Nsanzumuhire yakomeje avuze ko indi ntego yo gushyiraho ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ari ugufasha abayobozi kuzirikana igihango bagiranye n’igihugu bagakomeza kugaragaza ibikorwa byabo n’ubwo baba barashoje imirimo bari bafite mu gihe bari abayobozi. Hagamijwe guha abarinzi b’igihango uburyo bwo kumenyekanisha ibikorwa by’ubutwari bakoze, abarinzi b’igihango nabo batumiwe muri iyi nama.

Bwana Fidele Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabiko w’Ubumwe n’Ubwiyunge wari witabiriye iyi yabivuze ati : ‘’Umwanya nk’uwu ni umwanya wo kureba imbogamizi zaba zikigaragara mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge’’. Icyagaragaye ni uko mu Karere ka Bugesera n’ubwo ibipimo bigaragaza ko umubare munini w’abaturage batakirebera mu moko ariko hari n’abandi batarahindura imyumvire.

Bwana Ndayisaba yasabye ko mu rwego rwo gukomeza guhagarara neza abaturage bagomba kumenya aho bageze batera intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge.

 

Share Button