ibikorwa birebana no kugura ndetse no kugurisha ubutaka, ihererekanya ry’ubutaka ndetse no gucamo ibice bisanzwe bikorwa buri munsi mu Karere ka Bugesera. Indi service ihabwa abaturage ni ugusobanurirwa ibisabwa kugirango umuntu yubake, ahabwe n’uburenganzira hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Bugesera.

Mu rwego rwo korohereza abifuza kugira icyo bakora ku butaka bwabo basaba ibyangombwa byo kubaka, guhererekanya ubutaka, gucamo ibice mu butaka n’ibindi, Akarere gashyiraho igihe cyitwa icyumweru cyo gufasha abaturage.

Ni umwihariko ku baturage bifuza Serivisi z’ubutaka kuberako abakozi barebwa n’ubutaka bitabira icyo gikorwa hagamijwe gutanga serivisi yihuse. Serivisi zikenerwa; ari izirebana n’imisoro ari izerebwa no gupima ubutaka n’izindi, bose baba bahari bityo icyangombwa cy’ubutaka kigasohoka hakoreshejwe amasaha 24 gusa.

Muri iki cyumweru cyahariwe ubutaka cyatangiye tariki 19 werurwe kugera 29 werurwe Akarere kinjije miliyoni zigera kuri 50 z’imisoro nk’uko Sindikubwabo Viateur ushinzwe kwinjiriza imisoro y’AKarere yabitangaje.

 

Share Button