Kuri iyi ncuro ya 43 umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa mu Rwanda abanyarwandakazi barasabwa kwisuzuma bakareba umusunzu batanga ku gihugu : Mukeshimana Consolee intumwa y’Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu.

Mukeshimana Consolee yabajije abagore bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore; umunsi wizihijwe tariki 8 werurwe 2018 mu Murenge wa Riririma niba amahirwe igihugu kibaha bayabyaza umusaruro uko bikwiriye.

Mukarugwiza Annociata Intumwa ya Rubanda mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ati : ’’Abagore bagomba gutinyuka guhunda zo kwitezimbere’’. Bagatera intambwe bakarenga kuboha agaseke bakagera no mu mashuri yigisha ubumenyi ngiro.

Madamu Uwamahoro Jovia uhagarariye inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba yibukije abagore bacyitinya ko bashobora kwigira, bagatekereza icyo bakora badateze amaboko abandi.

Ikindi uwamahoro yasabye abagore ni ukuba ababyeyi bahamye bitaho ingo zabo. Uwamahoro yasabye abagore kwitaho uburere bw’abana, badahishirira abangiza abana bikabaviramo gutwita inda zitateganyijwe.

 

Share Button