Bwana Sendege Norbert umuyobozi wa RAB mu ntara y’Iburasirazuba arasaba abahinzi gutera bitarenze ukwezi kwa gicurasi kugirango batazarumbya.

Koperative igizwe n’abahinzi 126 bahinga ku butaka buhujwe bungana na hegitari 50 bo mu kagari ka Kagomasi Umurenge wa Gashora bahawe imbuto y’ibigori n’ifumbire. Ni mu rwego rwo gutubura imbuto y’ibigori aho kujya ituruka ahandi abaturage bo ubwabo bagire uruhare mu kwishakira imbuto.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Ruzindaza Eric yasabye abaturage kudapfusha ubusa amahirwe yo kugira ikiyaga hafi, bahuze imbaraga buhire imyaka. Bwana Ruzindaza yasabye abo abaturage ko kwiga kuhira no gutera imbuto z’indobanure bagomba kongeraho no kwiga guhunika kugirango hatazagaragara abaturage bazagurishiriza mu murima imyaka.

Ubutaka bwatoranyijwe ni umurima w’icyitegererezo. Sendege yabwiye abahinzi ko Minisiteri y’ubuhinzi izababa hafi mu gikorwa cyo gutubura ibyo bigori. Yemeye ko mu gihe bazaba barimo bitoza uko imashini zuhira ku misozi zikoreshwa, abatekinisiye bazafasha abo bahinzi gukurikirana iyo mbuto batozwa gukoresha imashini zuhira imusozi mu gihe hazaba havuye izuba ndetse no gukurikirana ibindi bibazo bikeneye ubumenyi budasanzwe.

 

Share Button