Igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera malariya cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 26 Gashyantare 2018 mu Karere ka Bugesera. Icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mayange. Madamu Uwiragiye Priscilla Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yavuze ko igikorwa kirimo gukorwa mu mirenge yose.

Hashingiwe ku bipimo bya 2017, mu Karere ka Bugesera, abantu 39 bahitanywe na malariya. Abagaragaweho uburwayi bwa malariya y’igikatu bahwanye na 1370. Dr Mbituyumuremyi Aimable ushinzwe Akarere ka Bugesera muri programu yo kurwanya malariya ati:’’Imibare y’umwaka ushize igaragaza ko malariya yiyongereye mu karere ka Bugesera’’. Mu barwayi bageze kwa muganga 415 000 ni abarwayi ba malariya, hafi 50000 buri kwezi.

Avuga ku burwayi bw’indwara ya Marariya, Nkurunziza Francois Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange ; Umurenge wa Mayange watangirijwemo igikorwa cyo gutera imiti yica imibu itera malariya, yavuze ko 80% y’abarwayi bagana ikigo nderabuzima cya Mayange baba bafite malariya.

Igikorwa cyo gutera imiti yica imibu kirimo gukorwa n’abajyanama b’ubuzima. Dr Mbituyumuremyi yavuze ko Abajyanama b’ubuzima bafite mu nshingano kuvura malariya.Iyo ikaba ariyo mpamvu nyamukuru yatumye bahabwa uwo murimo.

 

Share Button