Ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Bugesera byagenzuwe n’intumwa za Minisiteri y’uburezi. Ni mu rwego rwo kugeza uburezi kuri bose kandi bufite ireme.

Kwiga ni uburenganzira bw’ibanze ku Munyarwanda. Ntaganira J. de Dieu arasaba ko abana badasibira. Ntaganda avuga ko buri somo rirangiye, imyitozo yo gusuzuma niba abanyeshuri basobanukiwe, yereka umwarimu abo kwitaho byumwihariko.

imbogamizi zirahari zituma uburezi kuri bose kandi bufite ireme butagerwaho. Nk’uko byagaragajwe n’abarezi, abana baracyari benshi mu byumba by’amashuri. nk’uko byaragaye, icyumba cy’ishuri kirimo abana bari hagati ya 50 na 80. Ku ruhande rw’abarimu bagaragaje ko ibitabo bitabonekera ku gihe.

Ntaganira J. de Dieu avuga ko Abana bata amashuri bari mu bituma ireme ritagerwaho. Akomeza avuga ko komite ihagarariye ababyeyi itaramenya uruhare rwayo. Ntaganira J. de Dieu asaba uruhare rwabo mu gukosora uburezi. Ntaganda ati : ‘’Hagamije gutanga uburezi buherekejwe n’indangaciro z’abanyarwanda, gahunda zisanzwe za Leta nk’umuganda, umugoroba w’ababyeyi, n’izindi gahunda byakwifashishwa’’.

Ikindi Umuyobozi w’Akarere Bwana Nsanzumuhire yibukije abarezi ni uko abarezi babana n’abana igihe kinini ; bityo amaso yabo agomba kureba hose nta nzabikora ejo. Yongeho ko bagomba gukurikirana ubuzima bw’abana. Ibyo byakorwa binyuze muri komite z’ababyeyi, inzego z’ibanze ndetse n’ubundi buryo.

 

Share Button