Ibigenerwa umukozi ukora mu bucukuzi bw’ibirombe ni ibikoresho byujuje ubuziranenge, uburyo bwiza bwo gukoreramo; urumuri ruhagije, inyubako yujuje ibisabwa, amahugurwa ajyanye n’umurimo umukozi akora. n’ibindi.

Abakozi bakora mu birombe bakenera ibikoresho birinda umutwe, amazuru, umunwa no ku mubiri. Mu rwego rwo kwirinda uburwayi habanza gupimwa ubutaka, gushakira ubwishingizi bw’abakozi ba nyakabyizi. Nk’uko Urayeneza Ellen umukozi ushinzwe ubuzima n’umutekano w’Abakozi muri Minisiteri y’Abakozi yabisobanuriye. Hari mu mahugurwa yo kuwa 13 Gashyantare 2018; amahugurwa yari agamije gusobanurira abacukuzi ibijyanye n’ubuzima n’umutekano mu kazi.

Urayeneza avuga ko urusaku rwica amatwi abacukuzi bagomba kumenya kurinda abakozi. Umukozi ukoresha imashini itigita ntabwo yemerewe kurenza amasaha abiri. Ubutigite bufite ingaruka kukwangiza amaboko ntabe agikora.

Urayenza akomeza asobanura ko; mu kurinda abakozi bacukura mu birombe ni uko iyo bageze kuri metero 100 bagomba guca indi nzira. Ni mu rwego rwo kwirinda ko abacukura babura umwuka cyangwa ikirombe kikabafungiramo bakabura uburyo bwo gusohoka. Igitaka gicukurwa kijyanwa byibura muri metero eshatu.

 

Share Button